Bible Reading Guider

Loading Events

« All Events

  • This event has passed.

Kuwa gatanu 16 Ukwezi kwa gatanu Abacamanza 1.16-36

Taliki 16 Gicurasi

Ikib.5

Kalebu....yirukanamo bene Anaki uko ari batatu (20): Kalebu ni umwe mu bantu bake bagendanye na Yosuwa na Mose bakiriho (Kub.14.5-9). Ubufatanye bw’Abayuda n’Abasimiyoni bene wabo bwabashoboje kunesha Abanyakanani (3). Maze Kalebu bamuha i Heburoni nk’uko Uwiteka yamurahiye ngo ibe gakondo ye n’urubyaro rwe (20; Kub.14.23-24). Ujye ukomeza amasezerano y’Imana, uyagumemo, kuko igihe cyayo cyo gusohora iyo kigeze, Imana yirukana imbere yawe abari abanyamaboko bose bakurwanya. Abisirayeli bamaze gukomera bakoresha Abanyakanani amakoro (28): Abisirayeli ntibigiye ku bavandimwe babo b’Abayuda n’Abasimiyoni uko babigenje: 1. Ngo bagishe Uwiteka inama uko bazabigenza; 2. Ngo bajye hamwe n’abavandimwe babo bafatanye kurwana urugamba mu bumwe. 3. Ngo bajye hamwe bibukiranye icyo amategeko y’Uwiteka abategeka kubijyanye no guhindura igihugu cy’amasezerano Kanani (Guteg.7.1-6). Ikibazo: Ese haba hari ibintu ushobora kuba warabererekeye wibwira ko ntacyo bitwaye, ubu bikaba bigeze aho utagishobora kubitangira?

Details

Date:
Taliki 16 Gicurasi

Organizer

Bible Reading Guider
Email
admin@bibblereadingguider.org

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

kinKIN