Bible Reading Guider

Loading Events

« All Events

  • This event has passed.

Kuwa gatanu 14 Ukwezi kwa gatatu Kubara 23.13-30

Taliki 14 Werurwe

Ikib.2,3
Uwiteka yavuze iki? (17): Balaki yari afite amashyushyu yo kumenya ikintu
gishya Balamu yabwiwe n’Uwiteka. Gukunda ibiguzi Balaki yari kumuha byari
byamaze kwica umutima wa Balamu. Nyamara Imana yo ntihinduka ku mugambi
wayo. Balamu yabumburaga akanwa ngo avuge ibyo kuvuma, maze Imana
igashyira mu kanwa ke ibyo guhesha Abisirayeli umugisha (20). Hari ibintu
bitatu twigira muri iki gice: 1. Guhagarika umutima kwa Balaki no kubaka
ibicaniro no gutamba ibitambo ntibyashoboraga guhindura umugambi Imana
yari ifite ku bwoko bwayo, 2. Ubuhanuzi buturutse ku Mana ntibuvuguruzwa
n’uko abantu babishyizemo imbaraga n‘amarangamutima menshi, 3. Imbaraga
z‘umwana w’umuntu zidashingiye ku mugambi w’Imana ntizikwiye kudutesha
igihe mu murimo wacu wo gukorera Imana. Zirikana: Niba wizeye Imana
by’ukuri, ukagendera mu nzira zayo, ntihakagire ikiguhungabanya. Inama:
Aho gutanga ibintu byinshi ngo ugire nabi, jya witangira gukora ibihesha Imana
icyubahiro. Indir 70 Agakiza.

Details

Date:
Taliki 14 Werurwe

Organizer

Bible Reading Guider
Email
admin@bibblereadingguider.org

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

kinKIN