Bible Reading Guider

Loading Events

« All Events

  • This event has passed.

Kuwa gatandatu 9 Ukwezi kwa cumi na kumwe Daniyeli 6.2-14

November 9, 2024

Ikib.5

Ariko Daniyeli aratona cyane kuruta abandi batware bakomeye…(4): Daniyeli wari ugeze mu kigero gikuru cy’imyaka, yakomeje gutona ku ngoma z’abami uko bakurikiranye: Ku ngoma ya Nebukadinezari (2.48); no ku ngoma ya Belushazari (5.29); none ku ngoma ya Dariyo uvuye mu kindi gihugu nabwo Daniyeli aratoneshejwe (3). Birashoka ko ari nayo mpamvu abandi batware bashingiraho bamuhimbira ibyaha, kandi nta cyaha afite (5-6). Umwami wacu Yesu nawe bamubuzeho icyaha ntibyababuza kumubamba (Luka 23.4-5). Mbese wigeze uhura n’abashinjabinyoma? Ibuka akanzu Imana yaguciriye ugakira, maze bigutere kuyishima. Asenga Imana ye akayishimira nk’uko yari asanzwe agenza (11): Daniyeli yari abizi ko inzandiko z’abami b’Abamedi n’Abaperisi ari ntavuguruzwa, ariko yari azi adashidikanya ko hejuru yabo hari Imana (2.28), bituma akomeza kuyisenga. Icyifuzo: Sengera abantu bari mu bigeragezo bibuke ko hejuru y’ibigeragezo hari Imana. Indir. 117 Gushimisha.

Details

Date:
November 9, 2024

Organizer

Bible Reading Guider
Email
admin@bibblereadingguider.org

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

kinKIN