Bible Reading Guider

Loading Events

« All Events

  • This event has passed.

Kuwa gatandatu 8 Ukwezi kwa kabiri Matayo 11.16-30

Taliki 8 Gashyantare - Taliki 9 Gashyantare

Ikib.2 “Mwese abarushye n’abaremerewe ni muze munsange ndabaruhura”

(28): Kuyoborwa n’amategeko n’imihango y’idini gusa kw’Abayuda (Mar.7.7-9), byatumye Yesu ababona nk’abaremerewe kandi barushye, asaba ko bamusanga akabaruhura mu buzima bari barimo bwo gukandamizwa n’abanyedini muri icyo gihe. Yesu asaba buri wese kumusanga kuko niwe mwigisha mwiza kuruta bose, niwe cyitegererezo nk’urugero rwiza, ni bandebereho. Mwemere kuba abagaragu banjye munyigireho (29): Hari ibintu Yesu asaba buri wese, icya mbere ni ukuba umugaragu we, icya kabiri ni ukumwigiraho. Yesu yari atandukanye n’abayobozi b’amadini bo mu gihe cye. Inyigisho za Yesu ni urukundo, ubugwaneza no kwicisha bugufi, ntabwo yahutaje abo yabwirije ubutumwa cyangwa abake utwabo, inyigisho ze zari uguhumuriza abantu b’ingeri zitandukanye abereka ko ariwe mwarimu mwiza. Ikibazo: Ese uyu mwigisha mwiza waba waramuhaye ubuzima bwawe ngo abuyobore, akwigishe inzira nziza ukwiriye kunyuramo? Indir. 45 Gushimisha.

Details

Start:
Taliki 8 Gashyantare
End:
Taliki 9 Gashyantare

Organizer

Bible Reading Guider
Email
admin@bibblereadingguider.org

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

kinKIN