Bible Reading Guider

Loading Events

« All Events

  • This event has passed.

Kuwa gatandatu 7 Ukwezi kwa cumi n’abiri Ezira 2.36-3.1-13

December 7, 2024

Ikib.3

Abo bashatse amazina yabo mu mibare yo kuvuka kwabo ntibayabona, nicyo cyatumye batekerezwa nk’abahumanye (62): Mu guhaguruka i Babuloni basubira i Yerusalemu, byabaye ngombwa ko basubira mu nyandiko kugira ngo birinde akajagari mu murimo w’ubutambyi, kugira ngo uzakomeze gukorwa n’abawutorewe. Ni byiza ko Itorero ryiga gukorera kuri gahunda nk’iyi nk’uko intumwa Pawulo yavuze ngo mucyahe abica gahunda(1 Tes 5:14). Batanga uko babashije, bashyira mu bubiko bw’ibikoreshwa umurimo, dariki z’izahabu…(69): Bamwe mu batware b’amazu ya ba sekuruza bakigera i Yerusalemu ahari urusengero bahise batura Imana amaturo y’umutima ukunze, uku kugira umutima ukunda Imana, tukayitura amaturo yacu tudahatwa, ni kimwe mubyo umubi yasenye mu itorero kubera inyigisho ziyobya. Gusenga: Mana yacu, dusengeye Itorero ryawe ku isi yose, kugira ngo ibyo umwanzi yasenye byose byongere byubakwe maze utwigarure, utugarurire ibihe byacu bibe nk’ibya kera (Amag.5:21).

Details

Date:
December 7, 2024

Organizer

Bible Reading Guider
Email
admin@bibblereadingguider.org

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

kinKIN