Bible Reading Guider

Loading Events

« All Events

  • This event has passed.

Kuwa gatandatu 4 Ukwezi kwa mbere Matayo 5.1-12

Taliki 4 Mutarama - Taliki 5 Mutarama

Ikib.4,5 “…Hahirwa abakene mu mitima yabo, kuko ubwami bwo mu ijuru ari ubwabo” (3): Abakene bavugwa hano si abakene b’ubutunzi bwo mu isi, ahubwo abakene bahiriwe ni umuntu wese uhora akeneye Imana muri byose, umenya ko isoko y’ubuzima bwe bwose ari Imana, umuntu uhora acishijwe bugufi no kumenya ko ntacyo yakwishoboza atagishobojwe n’Imana, nta cyo yagira atagihawe n’Imana (Yoh.15.5). Twige kumenya ko n’igihe dutanze ituro cyangwa dukoze ikindi gikorwa icyo aricyo cyose ari ubuntu tugiriwe bidutere guca bugufi. Hahirwa ab’imitima iboneye kuko aribo bazabona Imana (8): Imana yita cyane ku bibera imbere mu mitima yacu kurusha ibyo dukora bigaragarira amaso y’abantu. Mu gihe cya Yesu Abayuda bitaga cyane ku mihango y’idini ariko ntibite ku gukiranuka ko mu mutima bikababaza Yesu cyane (Mat.23.25-28). Twebwe tureba inyuma ibigaragarira amaso ariko ukuri kw’imirimo igaragara hanze kuva imbere mu mutima. Gusenga: Mana Data unyobore mu nzira zose nyuramo kandi utunganye umutima wanjye mubyo nkora (Imig.4.23). Indir. 38 Gushimisha

Details

Start:
Taliki 4 Mutarama
End:
Taliki 5 Mutarama

Organizer

Bible Reading Guider
Email
admin@bibblereadingguider.org

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

kinKIN