Bible Reading Guider

Loading Events

« All Events

  • This event has passed.

Kuwa gatandatu 30 Ukwezi kwa cumi na kumwe 1 Yohana 4.7-21

November 30, 2024

Ikib.1

Urukundo ruva ku Mana (7): Kuguma mu rukundo ni ukuguma mu Mana. Kumenya Imana bituma dukunda bene Data, kandi gukunda bene Data byerekana ko twamenye Imana. Urukundo rw’Imana rwerekaniwe muri Yesu Kristo, kandi rukomeza kwerekanwa muri twe abamwizera. Umuntu wese ukunda yabyawe n’Imana (7b): Umuntu wese anezezwa no kugira umuryango mwiza avukamo kandi uzwi. Kubyarwa n’Imana ukaba mwene se wa Yesu Kristo byo ni agahebuzo, kandi ni inkomoko ntagereranywa (Heb.2.11-12). Dore ishingiro ry’urukundo nyakuri rw’umuntu wabyawe n’Imana: 1. Imana ni urukundo (7-10). 2. Yesu Kristo ni we waduhishuriye urwo rukundo mu buryo bwuzuye (14-15). 3. Urukundo Imana idukunda ni rwo rudutera gukundana hagati yacu (20-21). 4. Kugira urukundo ni ikimenyetso cyo kubaha Imana (12-15). 5. Urukundo nyakuri rumara ubwoba (18). Ikibazo: Mbese wowe ukunda bene So ku ruhe rugero? (Mar.12.28-31). Indir. 427 Gushimisha.

Details

Date:
November 30, 2024

Organizer

Bible Reading Guider
Email
admin@bibblereadingguider.org

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

kinKIN