Bible Reading Guider

Loading Events

« All Events

  • This event has passed.

Kuwa gatandatu 3 Ukwezi kwa munani Ibyakozwe n’Intumwa 3.1-11

August 3, 2024 - August 4, 2024

Ikib.1,3

Petero aramubwira ati “Uturebe” (4): uyu muntu wasabirizaga abinjira mu rusengero byashoboka ko yanejejwe cyane no kubona Petero na Yohana bamuhanze amaso, kandi yari yiteguye kubona impano nini iturutse kuri bo bitewe n’uburyo bamurebaga (5). Akenshi usanga abantu ndetse n’abakristo bamwe birengagiza ababasaba ntibabahe n’umwanya wo kubumva, kandi bikozwe bishobora gutuma usaba yiyumvamo ko akunzwe, bigatuma ahumurizwa. Mu izina rya Yesu Kristo w’i Nazareti, haguruka ugende (6): Uyu muntu wasabirizaga yakiriye byinshi birenze ibyo yatekerezaga, biragaragara ko mu mitekereze ye yariyiteguye kwakira ifeza n’izahabu (6), ntabwo yigeze atekereza ku mpano yo gukira. Gusa Imana kuko idukunda bihebuje iduhitiramo neza, ndetse nibyo dutekereza ko bidashoboka Yo irabishoboye (Luka 18.27). Uyu muntu warufite ubumuga amaze gukira yinjiye mu urusengero ashima Imana (8). Ikibazo: Ese mubyo unyuramo byose ujya wibuka gushima Imana? Niba utabikora hera ubu, mu bibaho byose dukwiriye gushima Imana. Indir. 28 Gushimisha.

Details

Start:
August 3, 2024
End:
August 4, 2024

Organizer

Bible Reading Guider
Email
admin@bibblereadingguider.org

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

kinKIN