
- This event has passed.
Kuwa gatandatu 24 Ukwezi kwa gatanu Abacamanza 6.25-40
Ikib.3
Maze usandaze igicaniro so yubakiye Bāli (25): Ntibyari byoroshye ko Gideyoni asenyera Bāli, kuko yari akiri muto kandi ubwoko bwe bwaramaze kwiyegurira icyo kigirwamana. Kurwanya Bāli kwari nko kurwanya ubutegetsi bwariho icyo gihe. Ariko yagombaga kumvira itegeko ry’Imana nk’ikimenyetso cyo kwizera no kwitanga. Hari ibintu bikibase abantu muri iki gihe, mu miryango yacu bigomba gusenywa. Igihe cyo kubikuraho ni iki. Ibibazo abakristo bamwe bakunda guhura nabyo, ni uko basenyera Satani ariko ntibemere kujya munsi y’ubutware bw’Imana. Imana iha Gideyoni ku Mwuka wayo (34): Uwo Imana ihamagariye umurimo imuha ibyo akeneye byose ngo awusohoze neza. Gideyoni yumviye Imana akoranya ingabo nyinshi z’Abisirayeli barwanya Abamidiyani bari bagarutse kubatera no kubasahura (34-35). Uko Imana yabanye na Gideyoni, ni ko ishaka kubana natwe abakristo kugira ngo idutabare mu ntambara turwana n’isi, n’umubiri na Satani (Yer.33.3). Zirikana: Kugira neza no kugira Ubuntu binezeza Imana (Heb.13.16).