
- This event has passed.
Kuwa gatandatu 22 Ukwezi kwa kabiri Kubara 19.1-22
Ikib.2 Bakuzanire iriza y’igaju idafite inenge cyangwa ubusembwa, batigeze gukoresha (2): Iri riza ry’igaju ntabwo yari igitambo gisanzwe nubwo yatwikwaga nk’igitambo cyatambiwe ibyaha (17). Intego nyamukuru y’iki gikorwa yari iyo kubona ivu rizajya rikoreshwa mu kweza abahumanye barivanze n’amazi yo guhumanura (9). Nyuma y’impfu nyinshi zari zavuye mu byaha byakozwe n’ubu bwoko, Imana yashyize umurongo ku mikorere y’Abalewi kugira ngo abantu batazongera kugwa muri ayo makosa, irangije ishyiraho uburyo bwo kweza abantu bose bari banduriye muri ibyo bibazo. Kandi abantu bose bagombaga kwezwa (11,12). Umuntu udahumanye yende agati ka ezobu, akinike muri ayo mazi,… (18): Urupfu rwinjiranye mu isi n’icyaha (Itang.3.19), ndetse ibyaha byitwa urubori rw’urupfu (1 Kor.15.56). Ahagaragaye intumbi n’ibijyanye n’urupfu byose (16) hagomba kwezwa n’amazi n’ivu ry’inka yatambiwe ibyaha (17). Imana ikunda abantu bayo niyo mpamvu ihora yifuza ko tuba abera. Zirikana: Abakiriye Yesu Kristo, niwe utweza, akaturinda ibyatwanduza byose (Heb.9.1314)Indir.85 Gushimisha.