
- This event has passed.
Kuwa gatandatu 22 Ukwezi kwa Gatatu Matayo 17.14-27
Ikib. 2
‘ni iki cyatumwe twebwe bitunanira kumwirukana?’ (19): Yesu yababajwe
cyane n’uko abigishwa be batabashije gukiza umwana wari urwaye igicuri (16).
Ababazwa n’ukuntu babana nawe igihe cyose ariko bakaba batagira kwizera
(17). Nubwo bagendanaga na Yesu igihe cyose ariko ibikorwa byose bakoraga
n’imitekerereze yabo byari iby’umubiri gusa, niyo mpamvu hari henshi tubona
aho bisangaga barwanya ivugabutumwa bibwira ko ari ishyaka ryo gukunda
Yesu. Duharanire kubaho mu kwizera nibwo tuzagira ubuzima bunesha Satani.
..Jya ku Nyanja ujugunyemo ururobo…(27): Abasoresha bakibona Yesu
bihutiye kumwaka umusoro. Yabwiye Petero ko akwiriye kujya ku nyanja
akaroba ifi agakuramo umusoro kugira ngo birinde kubera abandi ibisitaza.
Nubwo twakijijwe tukaba twaravuye mu byaha, ariko turacyari mu isi idusaba
kugira uruhare mu bikorwa n’iterambere by’aho dutuye. Icyifuzo: Dusengere
abantu mu itorero barwana intambara zitari iz’Umwuka wera bikaba inzitizi
z’ivugabutumwa no kwagura ubwami bw’Imana, maze bahishurirwe bayoborwe
n’Umwuka Wera.