Bible Reading Guider

Loading Events

« All Events

  • This event has passed.

Kuwa gatandatu 21 Ukwezi kwa cumi n’abiri Luka 1.26-38

December 21, 2024

Ikib.3

Kandi dore uzasama inda, uzabyara umwana w’umuhungu, uzamwite Yesu (31): Mariya yakiriye ayo makuru ariko abaza uburyo azashyirwa mu bikorwa kuko yari atararyamana n’umugabo. Mariya yemeye ibizabaho, ariko abaza niba bisaba gutegereza kuzaryamana n’umugabo wari waramusabye. Marayika yamusubije amwereka ko uzavuka azaba ari Mesiya, Umwana w’Isumba byose (32,35). Ni ukuvuga ko uwo yari kuzaba ari Imana ubwe, kandi ari n’umuntu kubera kubyarwa n’umugore. Marayika Gaburiyeli ashimangira ibyo avuze amenyesha Mariya ko Elizabeti nawe atwite inda y’umwana w’umuhungu. Elizabeti gutwita kwe ku myaka ye byabereye Mariya ikimenyetso ntakuka ko icyo Imana ivuze kibaho, arabyakira. Mariya yiyegurira Imana ntiyari ayobewe ko gutwita kwe gushobora kumuzanira ingorane muri bene wabo no ku mugabo wamusabye, kuko batari kubura kumukekaho ubusambanyi, ariko yahisemo kugendera mu bushake bw’Imana. Gusenga: Mana Data, turagushimira ko ujya udukorera ibitangaza birenze n’imitekerereze yacu. Indir. 136 Gushimisha.

Details

Date:
December 21, 2024

Organizer

Bible Reading Guider
Email
admin@bibblereadingguider.org

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

kinKIN