Bible Reading Guider

Loading Events

« All Events

  • This event has passed.

Kuwa gatandatu 19 Ukwezi kwa cumi 1 Samweli 20.1-23

October 19, 2024

Ikib.1,2

Kandi imbabazi zimeze nk’iz’Uwiteka ntuzazingirire mu gihe nzaba nkiriho cyonyine (14): Mu bihe bya kera, mu bihugu byo mu Burasirazuba bwo hagati, iyo umwami yimaga ingoma, yakoraga ibishoboka byose akamara abantu bakomoka mu muryango w’umwami asimbuye. Yonatani hano azi ubutwari bwa Dawidi, ndetse ko ashatse kumwitura ibibi se Sawuli akora, yabishora. Arashingira kuri izo mbabazi rero, agasaba Dawidi ko yazazikomeza, zikagera no ku rubyaro rwe (15). Igihe cyarageze Dawidi yima ingoma, maze yibuka iri sezerano, ashakisha uko yagirira neza Mefibosheti kubwa Yonatani (2Sam.9.1-3; 2Sam.21.7). Uzigendere kuko Uwiteka azaba aguhungishije (22): Mu bihe bikomeye Dawidi icyo yari akeneye n’ijambo nk’iri rimubwira ko Uwiteka amukijije ikirushijeho kuba cyaba kibi! Umukristo wese akwiriye kwirinda kwica isezerano no gutatira indahiro yagize. Gusenga: Mana, mu bihe by’akaga n’ibibazo, ujye umpa abantu banyibutsa imigambi myiza umfitiye; kandi nimara gukomezwa, nanjye ujye unshoboza kugirira akamaro abandi.Indir. 414 Gushimisha.

Details

Date:
October 19, 2024

Organizer

Bible Reading Guider
Email
admin@bibblereadingguider.org

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

kinKIN