Bible Reading Guider

Loading Events

« All Events

  • This event has passed.

Kuwa gatandatu 18 Ukwezi kwa mbere Kubara 4.34-49

Taliki 18 Mutarama - Taliki 19 Mutarama

Ikib.3 Ababazwe bo muri bo nk’uko imiryango yabo iri, baba ibihumbi bibiri na magana arindwi na mirongo itanu (36): Bigaragara ko nta muntu n’umwe wo muri iyi miryango y’Abalewi wagombaga gusigara inyuma atabazwe ngo akore umurimo w’Imana. Mbega ukuntu byagira akamaro mu murimo w’Imana buri muntu wese mu Itorero abazwe kandi akamenya icyo agomba gukora. Buri muntu wese afite umumaro mu murimo w’Imana (Rom.12.6-8). Mose ababarisha umuntu wese nk’uko umurimo we uri (49): Nubwo Mose na Aroni ari bo bakoze umurimo wo kubara Abalewi bose ndetse bakababwira ibyo bakwiriye gukora mu murimo w’Ihema ry’Ibonaniro, bose bari babizi ko Imana ari yo yari yatanze ayo mabwiriza. Gusobanukirwa ibi byatumaga bakora umurimo kandi bakumvira nubwo hari igihe bamwe muri bo bashatse gutandukira, bakibagirwa ko atari Mose bakorera (Kub.16.1-3). Icyifuzo: Sengera abakirisito kugira ngo bumve neza ko ibyo bakora mu Itorero atari Pasitori babikorera, bazirikane ko baba bakorera Imana yabo! Indir. 97Gushimisha.

Details

Start:
Taliki 18 Mutarama
End:
Taliki 19 Mutarama

Organizer

Bible Reading Guider
Email
admin@bibblereadingguider.org

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

kinKIN