
- This event has passed.
Kuwa gatandatu 17 Ukwezi kwa gatanu Abacamanza 2.1-23
Ikib.5
Ntabwo nzaca ku isezerano nabasezeranije (1b): Imana irakiranuka n’iyo kwiringirwa iguma mu masezerano, ntiyahindura, ntabwo iyica. Nyamara Abisirayeli ubwoko bwayo bahoraga bayica (1-2; Kuva 19.5-8). Amarira n’ibitambo baturiye i Bokimu byabaye guhinduka by’igihe gito, kuko batahindutse by’ukuri ahubwo bongeye gusubira inyuma. Tekereza nawe niba ari ko bimeze usabe Imana Imbabazi, maze uvugurure amasezerano yawe n’Imana. Nuko Abisirayeli bakorera Bali (11): Imana yari yarahaye ubwoko bwayo amabwiriza yo kwitondera amategeko yayo no kuzajya bayigisha abana babo (Guteg.6.6-7). Nyamara ababyeyi bateshutse ku nshingano zabo bituma habyiruka abana batazi Imana n’ibyo yabakoreye. Ingaruka zo kutumvira Imana zari nyinshi: Imana yarabarakariraga, abanzi babo bakabanesha, bakabakandamiza; bagahinduka imbata z’ibigirwamana. Ikibazo: Mbese aho twe turera abana tubatoza kumenya Imana n’imirimo yayo itangaje yakoze?