Bible Reading Guider

Loading Events

« All Events

  • This event has passed.

Kuwa gatandatu 15 Ukwezi kwa gatatu Kubara 24.1-25

Taliki 15 Werurwe

Ikib. 5
Umuntu wari uhumirije amaso aravuga (3): Mu bujiji bwinshi mu gukora
iby’Imana, Balamu yavanzemo gukururwa n’iby’isi, maze akora ibinyuranye
n’umugambi w’Imana ku bwoko bwayo. Ku nshuro ya gatatu Balamu
Umusomyi wa Bibiliya 2025 32
yaratsinzwe, yemera ubuhumyi bwe, yemera ko Umwuka w’Imana umuzaho
kandi ahanura iby’Imana imubwiye. Yahanuye iby’ibihe bizaza ku Bisirayeli, uko
bazagira imbaraga, uburumbuke no gutsinda abanzi babo. Iki gice kitwereka ko
Imana yacu ihambaye, Ishobora byose kandi yambaye icyubahiro n’ikuzo, ni iyo
gupfukamirwa. Yaba umuntu utaramenye Imana nka Balaki, cyangwa Balamu,
bombi bashobora kwihana bagakora icyiza (Gal.3.28) Zirikana: Umurongo wa
25 ugutere gutandukana n’abantu bagushuka gukora ibitari byiza. Indir 193
Gushimisha.

Details

Date:
Taliki 15 Werurwe

Organizer

Bible Reading Guider
Email
admin@bibblereadingguider.org

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

kinKIN