Bible Reading Guider

Loading Events

« All Events

  • This event has passed.

Kuwa gatandatu 11 Ukwezi kwa mbere Matayo 7.1-12

Taliki 11 Mutarama - Taliki 12 Mutarama

Ikib.4,6 Ntimugacire abantu urubanza mu mitima yanyu kugira ngo namwe mutazarucirwa (1): Gucira abandi urubanza Umwami Yesu atubuza si urwo mu nkiko z’ubutabera. Imanza zo mu nkiko z’ubutabera Bibiliya irazemera (Kuva 18,13-22; Rom.13.7). Bibiliya kandi yemera ko mwene Data igihe aguye mu cyaha tugomba kumugaruza ineza n’urukundo ndetse ijambo rikadutegeka no gucyaha (Mat.18.15-17). Ahubwo icyo umwami Yesu atubuza ni ukwirinda gucira bene data urubanza dushingiye kubyo dutekereza nta gihamya tubifitiye. .… wabasha ute kubwira mwene so uti “Henga ngutokore agatotsi mu jisho ryawe”, kandi ugifite umugogo mu jisho ryawe”?(4): Mbega ukuntu bitworohera kubona ikibi cy’abandi, ndetse no kuryoherwa no kukivugaho! Kenshi dukunze kubona ibikorwa by’abandi ko ari bibi  tukirengagiza kureba ibikorwa bibi byacu kandi natwe tubifite. Uko turushaho kubacira urubanza niko tugira ibyago byo kwibagirwa ibyacu tukagira ngo turi beza kubarusha. Inama: Tubanze twikiranure ubwacu tubone kujya gukiranura abandi. Indir.30 Gushimisha.

Details

Start:
Taliki 11 Mutarama
End:
Taliki 12 Mutarama

Organizer

Bible Reading Guider
Email
admin@bibblereadingguider.org

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

kinKIN