
- This event has passed.
Kuwa gatandatu 10 Ukwezi kwa gatanu Abagalatiya 4.21-31
Ikib.1
(23): Umwana wavutse k’umuja yavutse mu buryo busanzwe kuko abamubyaye bari bakiri mu myaka y’ubukure aho bashobora kubyara. Nyamara umwana wavutse k’umugeni utarigeze aba umuja, yavutse ababyeyi be baracuze. Imana yazuye ingingo zabo zapfuye maze umwana w’isezerano avuka mu bitangaza. Imana izi ubuzima bwawe bwose kandi niyo yakuremye. Yerusalemu yo mu ijuru ni yo mugeni, ni yo mama wa twese (26): Uburyo Isaka yavutsemo bugereranywa n’uburyo twese abakristo tuvukamo ubwa kabiri. Twavutse bitavuye ku mategeko ahubwo bivuye kw’isezerano rihoraho Imana yahaye Aburahamu ko azaba sekuruza w’amahanga menshi (Itang.17.5). Abayoborwa n’amategeko bagereranywa na Ishimayeli, umwana w’umuja udashobora kuraganwa n’umwana w’isezerano (30). Gusenga: Data uduhe guhora tuzirikana ko turi abana b’isezerano biturinde kuba imbata z’amategeko. Indir. 28 Agakiza.