
- This event has passed.
Kuwa gatandatu 1 Ukwezi kwa kabiri Matayo 9.1-13
Ikib.1 “Mwana wanjye, humura ibyaha byawe urabibabariwe” (2): Aya ni amagambo yavuzwe na Yesu ubwo yabonaga abantu benshi bari baje bahetse uwari amaze igihe amugaye, Yesu amubonye amugirira impuhwe, ndetse agirira impuhwe n’abandi bari baje bamuhetse mu ngobyi. Kuko kubabarirwa ibyaha bikwiye kubwirwa amahanga yose mu izina rye, bahereye kuri Yerusalemu (Luka 24.47). Bigaraga ko uyu muntu yari ababaye kuko atabashaga kwigenza ndetse ntabwo byamworoheye kugera kuri Yesu ngo amukize uburwayi yari afite, gusa byasabye ko abandi bamufasha kugira ngo abashe kugera aho Yesu ari, bivuze ngo turakeneranye muri ubu buzima kandi umuvandimwe avukira gukura abandi mu makuba (Imig.17.17). Zirikana: Yesu yemeye kwishyiraho ibyaha byacu, kugira ngo aturokore aduhe ubuzima bw’iteka. Indir. 95 Gushimisha.