Bible Reading Guider

Loading Events

« All Events

  • This event has passed.

Kuwa gatandatu 1 Ukwezi kwa Gatatu Matayo 13.24-30,36-43

Taliki 1 Werurwe

Ikib.6
Nuko abantu basinziriye, umwanzi araza abiba urukungu mu masaka (25):
Iyo umuntu akijijwe akakira Yesu ngo ayobore ubuzima bwe, aba atangiye
ubuzima bushya bw’agakiza no kwera imbuto nziza; nyamara umwanzi ntabwo
aba agiye burundu kuko tutaragera aho umwanzi atageza imyambi (1 Pet.5.8).
Abantu bakijijwe barasabwa guhora bari maso bakarinda ubuhamya bwabo
kugira ngo Satani atabwanduza. Gusinzira ni ukwibagirwa umuhamagaro wa
Yesu, abantu bakibagirwa intwaro zo kunesha Satani maze akabinjirana buhoro
buhoro. Umwanzi niwe wagize atyo (28a): Iyo tubonye umuntu imbuto ze
zuzuyemo urukungu, tubona yarabaye mubi ndetse tugashaka kumurwanya
dukoresheje imbaraga z’umubiri, nyamara siwe ahubwo ni umwanzi Satani
ukorera muri we. Tujye dufata igihe cyo kumusengera kuko turwana n’imyuka
itagaragarira amaso (Ef.6.12). Zirikana: Duhagurukire kurwanya Satani,
27 Umusomyi wa Bibiliya 2025
aho kurwanya bene data bagenzi bacu maze tubafashe kuva mu minyururu
y’umwanzi. Indir. 210 Gushimisha.

Details

Date:
Taliki 1 Werurwe

Organizer

Bible Reading Guider
Email
admin@bibblereadingguider.org

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

kinKIN