Bible Reading Guider

Loading Events

« All Events

  • This event has passed.

Ku gatandatu 29 Ukwezi kwa gatatu Kubara 27.1-23

Taliki 29 Werurwe

Ikib.3
Ni iki gikuza izina rya data mu muryango we? (4): Ibarura twabonye mu
gice cya 26 ryerekanye ko Selofehadi yabyaye abakobwa gusa. Amaze gupfa
rero habaye ikibazo cy’ugomba kuba umuragwa kuko abakobwa ntibabikoraga.
Ikibazo kigejejwe kuri Mose, nawe yakigejeje ku Uwiteka (5). Imana yategetse
ko hakorwa itegeko rishya risubiza ikibazo gishya cyari kivutse (8). Niduhura
n’ibibazo bishya, tujye twibuka ko Imana iri hafi yacu kandi yiteguye kudufasha
kubibonera ibisubizo. Jyana Yosuwa mwene Nuni… (18): Yosuwa yatoranijwe
n’Imana, arambikwaho ibiganza na Mose, kandi atozwa umurimo na Eliyazari
umutambyi. Imana burigihe irema inzira kandi iba ishaka ko abantu bayo
barangwa n’ubutabera maze ikabaha ibyo bakeneye. Imana yanga akarengane
ako ariko kose. Icyifuzo: Tujye dusengera abayobozi b’amatorero kwemera ko
Imana igira uruhare mu gushyiraho abazabasimbura. Indir 195 Gushimisha.

Details

Date:
Taliki 29 Werurwe

Organizer

Bible Reading Guider
Email
admin@bibblereadingguider.org

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

kinKIN