
- This event has passed.
Ku cyumweru 29 Ukwezi kwa cyenda 1 Samweli 10.1-16
Ikib.7
Mbese ibyo si byo byerekana ko Uwiteka akwimikishije amavuta? (1): Samweli yenda imperezo y’amavuta ayasuka mu mutwe wa Sawuli, aramusoma (1). Kuva kera Abatambyi na bo basigwaga amavuta (Kuva 29.7; 40.12-15; Lewi4.3; 8.12), ariko guhera kuri Samweli, Umwami ni we uvugwa nk’uwasizwe n’Uwiteka. Gusigwa: Bisobanura kurobanurirwa Uwiteka kubw’umurimo wihariye, no kwambikwa ubushobozi butangwa na we kubw’uwo murimo aba aguhamagariye kumukorera (Yes.61.1). Samweli amaze kwimikisha Sawuli amavuta yamuhaye ibimenyetso byinshi ari buhure na byo bimuhamiriza ukuri ko yatoranijwe n’Uwiteka (2-7). Ibyo bimenyetso byarasohoye, ndetse na Sawuli arahanura (12). Nubwo Sawuli ari uku byamubayeho, si ko bigomba kugenda igihe cyose kuri bose, ngo usange abantu barahora bategereje guhabwa ibimenyetso. Zirikana: Uwiteka naguha inshingano, ujye wita cyane ku by’Umwuka Wera avugana n’umutima wawe, kurenza ibyo wakenera kubwirwa n’abandi.