Bible Reading Guider

Loading Events

« All Events

  • This event has passed.

Ku cyumweru 25 Ukwezi kwa munani Zaburi 75.1-11

August 25, 2024 - August 26, 2024

Ikib.2,4

Mana, turagushima, turagushimira kuko izina ryawe riri bugufi (1): Ni umugisha ku bana b’Imana guhishurirwa ko Imana iduhora bugufi. Ihorana natwe, ibasha kutwumva vuba, ibasha kutwikorerera imitwaro, tubasha kuyihishamo no kuyihungiraho tugatabarwa (Imig.18.10). Ni umugisha ukomeye kumenya ko Imana yawe muri kumwe ibihe byose. Kubana n’abantu bayo, ni umwihariko w’Imana yacu yonyine (Guteg.4.7). Buri wese uyishatse arayibona, kuko ntirikure yacu (Ibyak.17.27). Ntiwatandukanya Imana n’izina ryayo. Niyo mpamvu tubwirwa ngo ntukavugire  ubusa Izina ry’Imana (Kuva 20.7). Kuko agakiza kadaturuka Iburasirazuba, cyangwa Iburengerazuba, cyangwa mu butayu bw’imisozi (6): Gushakira imbaraga, cyangwa ubutabazi ku muntu, cyangwa ahantu, ndetse no gutegereza ku bihe ni ibisanzwe kuri twebwe abantu, nta cyaha kirimo, ariko ikibazo ni uko umuntu agera aho ibyo yiringiye byose bisimbura Imana muri we. Umunyezaburi atugira inama yo kurenza amaso ibyo byose tugahora twishingikirije ku Mana. Zirikana: Imana niyo agakiza kacu gaturukaho (Zab.46.11).

Details

Start:
August 25, 2024
End:
August 26, 2024

Organizer

Bible Reading Guider
Email
admin@bibblereadingguider.org

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

kinKIN