
- This event has passed.
Ku cyumweru 11 Ukwezi kwa munani Ibyakozwe n’Intumwa 5.33-42
Ikib.1,2
Kuko iyi nama n’ibyo bakora, nibiba bivuye ku bantu bizatsindwa (38): Gamaliyeli wari umwarimu w’umuhanga muby’amategeko, amaze kubona ibibaye n’uburyo abatware bashaka kwica intumwa za Yesu, yaritambitse aburizamo uwo mugambi. Ntiyabivuze kubw’ishyaka ry’umurimo w’Imana, ahubwo ni kubw’inyungu ze n’abamugaragiye. Ntekereza ko ntakindi kimenyetso abari muri uru rukiko bari bategereje kirenze ubuhamya bw’izuka rya Yesu Kristo, ariko kubera kutizera kwabo byatumye bafata ikindi cyemezo cyo kurekura intumwa, kugira ngo niba ari Imana ibakoresha bizagaragare (38-39). Nubwo intumwa za Yesu zarekuwe, cyari igihe cyo kubatata. Nuko ntizasῑba kwigisha, no kuvuga ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo (42): Gukurikira Yesu Kristo bisaba kugira ubutwari no kwiyemeza, kuko nyuma y’ibi bihe bigoranye abigishwa banyuzemo; bakubitwa, bababazwa ntibyatumye bava mu umuhampagaro. Ikibazo: Ese iyo ugeze mu gihe cy’amakuba, n’ibikugoye, ujya wibuka kwiyambaza Ihoraho, ngo igutabare, cyangwa uhitamo kwirwanirira? Indir. 139 Gushimisha.