
- This event has passed.
Ku cyumweru 1 Ukwezi kwa cyenda Yosuwa 17.14-18.1-28
Ikib.1,3
Ni iki cyatumye uduha umugabane umwe gusa n’igice kimwe…? (17.14): Ab’umuryango wa Yosefu bamaze guhitamo guturana n’Abanyakanani bari batuye muri gakondo bahawe, aho batuye hababanye hatoya. Ibyo birumvikana aho kwirukana Abanyakanani nk’uko babibwiwe, baturanye na bo, ahubwo bajya kubwira Yosuwa ko yabahaye ahantu hato hatabahagije. Igisubizo Yosuwa yabahaye kigaragaza ko ari bo bari bafite umuti w’ikibazo cyabo. Nimuzamuke mujye mu kibira mugiteme (17.15): Yosuwa yakiriye neza icyifuzo cy’abakomoka kuri Efurayimu, abarangira aho bajya gutema ngo biyagurire imbago, ariko bamubwira ko abahatuye bafite amagare y’intambara. Bibagiwe ibitangaza Imana yabakoreye n’uburyo banesheje ibihugu byinshi, kuko yari ibashyigikiye. Hari abantu bakizwa ariko bakisigariza icyaha babana na cyo nk’ubusinzi, ubusamambanyi, n’ibindi. Buri wese yisuzume arebe ko nta cyaha yahisemo guturana na cyo. Gusenga: Mana Data, nshoboza kumaramaza ne kugira icyaha nimika muri njye.