Bible Reading Guider

Loading Events

« All Events

  • This event has passed.

Ku cyumweru 8 Ukwezi kwa cumi n’abiri Ezira 4.1-24

December 8, 2024

Ikib.4,5

Nimureke twubakane…(2): Abanzi b’Abayuda n’Ababenjamini bashatse gukoresha ubushukanyi bagamije kwiyegereza abubakaga, kugira ngo nibamara kwivanga nabo bazabone uko babananiza, maze umurimo wo kubaka udindire. Zerubabeli n’abatware b’amazu ya ba Sekuruza bamenya uwo mugambi mubisha, barabahakanira, bababwira ko nta cyo bahuriyeho cyatuma bubakira Imana yabo inzu. Ni byiza kwakira abatugana, ariko kandi ni ngombwa kugira amakenga. Nicyo cyatumye dutuma ku mwami tukabimumenyesha (14): Nyuma y’uko umugambi wabo upfuye, abanzi b’Abayuda bize andi mayeri yo kugambanira abubakaga babarega ibirego ku mwami. Ubu buryo bwo gushyeshyenga nibwo usanga bwifashishwa n’abishakira igikundiro ku bayobozi, bagamije kugambanira bagenzi babo, ni nabwo kandi bwakoreshejwe bashaka kwica Yesu (Mat.26:59-68). Icyifuzo: Dusengere abayobozi kugira ngo Imana ijye ibahishurira imigambi y’ababazanira ibirego by’ibinyoma, bagamije kwishakira igikundiro, no guharabika bagenzi babo. Indir. 414 Gushimisha.

Details

Date:
December 8, 2024

Organizer

Bible Reading Guider
Email
admin@bibblereadingguider.org

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

kinKIN