Bible Reading Guider

Loading Events

« All Events

  • This event has passed.

Ku cyumweru 6 Ukwezi kwa kane 1 Samweli 24.1-23

Taliki 6 Mata

Ikib.3
Nzakugabiza umwanzi wawe uzamugenze uko ushaka (5): Hatoranyijwe
ingabo ibihumbi bitatu mu Bisirayeli, hagamijwe gushaka Dawidi n’abantu be
ngo bicwe biteguwe na Sawuli,ariko Dawidi we mu rukundo rwe rwinshi yirinze
kugirira nabi Sawuli kuko yamwubahaga nk’Umwami wimikishijwe amavuta,
Dawidi yirinda gukora icyaha cyo kumena amaraso uwimikishijwe amavuta
(11), kandi yirinda icyaha cyo kwihorera.(5-8). Ese hari ahantu wageze ukagira
umutima nk’uyu wari muri Dawidi? Hanyuma Dawidi agira umutima umuhana,
kuko yageshe ku mwambaro wa Sawuli (6): Dawidi yarafite umutima
udasanzwe mu kubaha Imana n’abantu bayo, byashoboka ko hari umuntu
wari kubona uburyo bwo kwica sawuli iki gihe ntakate umwambaro we ahubwo
akamuhitana. Gusa Dawidi we yababajwe cyane nuko akase umwambaro wa
Sawuli umwanzi we bimutera kwihana. Kuko ikanzu yasobanuraga ubutware
bwa cyami bwa Sawuli. Ikibazo: Ese nawe wabasha kubabarira umwanzi wawe
cyangwa umuntu utakwifuriza icyiza? Indir. 388 Gushimisha.

Details

Date:
Taliki 6 Mata

Organizer

Bible Reading Guider
Email
admin@bibblereadingguider.org

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

kinKIN