
- This event has passed.
Ku cyumweru 4 Ukwezi kwa munani Ibyakozwe n’Intumwa 3.12-26
Ikib.2
Natwe turi abagabo bo guhamya ibyo (15): Petero ashize amanga yahamirije imbere y’Abisirayeli ko uwo babambye bakamwica Imana yamuzuye, aya magambo yavuze yari akomeye kuko bisa nk’aho yarimo ashinja abo abwira. Uwo munsi ibyo Petero yavuze ahamya Yesu byari bifite imbaraga kurenza ibyo yakoze we na Yohana bakiza umuntu wari uremaye ibirenge (6). Igihe kirageze cyo kugira ngo buri mukristo wese ahamye Yesu Kristo ashize amanga adatinya. Kuko yizeye izina ry’Uwo ni ryo rimuhaye imbaraga (16): Gukira ku uyu umugabo warumaze imyaka mirongo ine aremaye (4.22) ntibyavuye ku bubasha bwa Petero ahubwo Kwizera byonyine nibyo byamukijije (16). Nuko mwihane muhindukire, ibyaha byanyu bihanangurwe (19): Petero abwira Abisirayeli iby’ibyaha byabo ntabwo yashakaga kubatera ubwoba, icyo yari agamije ni kubashishikariza kwihana no kwizera (2.38). Kwihana ntibisobanura kubabazwa, ahubwo n’igikorwa cyo guhindukira ukava mu byaha (26). Inama: Hindukira wihane, Yesu yiteguye kukubabarira. Indir. 104 Gushimisha.