
- This event has passed.
Ku cyumweru 27 Ukwezi kwa kane Kubara 33.1-49
Ikib.1
…Abisirayeli bavayo bashinze amajosi mu maso y’Abanyegiputa bose (3):
Abisirayeli bamaze imyaka magana ane mu buretwa muri Egiputa. Nta cyizere
cyo kubuvamo bari bafite. Imana yohereje Mose ngo ajye kubwira Farawo,
umwami wa Egiputa arekure Abisirayeli bagende bave mu buretwa, ariko Farawo
yinangira umutima. Imana yamuteje ibyago icumi bimutera kwemera. Icyago
cya cumi: Uwiteka yica abana b’imfura bose bo muri Egiputa. Ibi ni byo byemeje
Farawo kurekura Abisirayeli, maze basohoka mu gihugu cy’uburetwa berekeza
i Kanani bemye (Kuva 12.29-37). Umwami w’i Aradi… yumva ko Abisirayeli
baje (40): Mu myaka 40 Abisirayeli bamaze mu rugendo, Baciye ingando
ahantu harenga 40. Ibitangaza Imana yabakoreye byabaye ikimenyabose.
Abami b’ibihugu byose banyuzemo batewe ubwoba n’ubwo bwoko bwayo.
Abazi ubwenge babagize inshuti, ariko ababihenuyeho barwanyijwe n’Imana
ubwayo. Kuba inshuti y’Imana ntako bisa. Icyifuzo: Ishakire ubucuti n’Imana.
Na yo izaguha inshuti z’abantu, izaguha kandi amasezerano inayagusohoreze.
Indir. 152 Gushimisha.