
- This event has passed.
Ku cyumweru 27 Ukwezi kwa cumi 1 Abatesalonike 4.1-12
Ikib.4
Imana ntiyaduhamagariye kwanduzwa, ahubwo yaduhamagariye kwezwa (7): Abatesalonike barashishikarizwa kuguma mu muhamagaro, no kurushaho gukora neza birinda kwiyanduza. Pawulo yabahuguye ku bintu bitanu: 1. Kwirinda ubusambanyi. 2. Kwirinda uburiganya. 3. Kwirinda kuremerera abandi. 4.Gutuza 5. Kurushaho kugira urukundo. Icyatumye Abatesalonike bahugurwa kuri ibi, si uko bari mu byaha, ahubwo yari inzira yo kugira ngo bakumire inzira zose Satani ashobora kunyuramo abasenya. Ni cyo gituma uwirengagiza ibyo ataba ari umuntu yanze, ahubwo aba yanze Imana (8): Mu bushobozi Imana yaduhaye harimo no kurwanya icyaha, kandi nkuko Yesu yatsinze Satani natwe niko tuzanesha. Abana b’Imana bagendera kure icyaha ndetse bakakirwanya bivuye inyuma, kuko ukora ibyangwa n’Uwiteka uwo ni uwa Satani, ariko abakora ibyo gukiranuka n’ab’Imana (1Yoh.3.8-9). Inama: Uyu mubiri twambaye si uwacu ngo twigenge, ahubwo tumenye neza uburyo twakoresha ibyo Imana yaduhaye mu kuyihimbaza. Indir. 176 Gushimisha.