Bible Reading Guider

Loading Events

« All Events

  • This event has passed.

Ku cyumweru 25 Ukwezi kwa gatanu Abacamanza 7.1-14

Taliki 25 Gicurasi

Ikib.1

Abantu muri kumwe bakabije kuba benshi (2): imikorere y’Imana itandukanye n’iy’abantu cyane. Abantu bareba ku bifatika: ku bwinshi, ubunini, imbaraga zigaragara cyangwa intwaro zikomeye mu ntambara n’ibindi. Hari igihe Imana ihindura uburyo tuba turimo gukora ibintu, kugira ngo itwigishe kuyihanga amaso yonyine. Ingabo z’Abamidiyani zari 135,000 by’abasirikare (8.10); naho iz’Abisirayeli zari 32,000 by’abasirikare gusa. Iyo ntambara yagombaga gusigira Abisirayeli amasomo akomeye atuma biringira Imana yonyine: 1. Si ubwinshi bw’ingabo butanga gutsinda; 2. Si ubutwari n’ishyaka by’abantu bitanga intsinzi;. 3. Imana ni yo iha intsinzi abo ishaka; abasirikare 300 ni bo bonyine bemerewe kuguma ku rugamba (Zab.20.7-8). Inzozi z’Umumidiyani (13): Imana yobonaga ko Gideyoni afite ubwoba. Mu kumutinyura yakoresheje abantu abandi basuzugura. Iyerekwa ryo mu nzozi yumvise ku banzi be byamuteye gutinyuka gutera Abamidiyani (13,14). Icyifuzo: Sengera abakozi b’Imana bajye bamenya kandi bemere iby’Imana ibasaba gukora aho kugendera ku byabo.

Details

Date:
Taliki 25 Gicurasi

Organizer

Bible Reading Guider
Email
admin@bibblereadingguider.org

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

kinKIN