Bible Reading Guider

Loading Events

« All Events

  • This event has passed.

Ku cyumweru 24 Ukwezi kwa cumi na kumwe 1 Yohana 2.1-11

November 24, 2024

Ikib.2

Dufite Umurengezi kuri Data wa twese, ari we Yesu Kristo (1): Yesu ni we urengera abo Satani ahoza ku nkeke abashinja ibyaha. Arabarengera kuko ari we utunganye wenyine wabaye igitambo kitagira inenge, yitanga ubwe kubw’abari mu isi bose. Nta muntu n’umwe uhejwe ku gakiza Yesu atangira ubuntu (2). Ukunda mwene Se, aguma mu mucyo (10): Mbere ya Yesu iri tegeko ry’urukundo ryari risanzwe ririho, ariko ryajyiye ridakurikizwa kandi ari ingenzi. Iryo sezerano Yesu ariha abamwizera nk’itegeko rishya, kuko urukundo akunda abantu ari rwo rutuma na bo bashobora gukundana. Uwamaze kwizera Yesu Kristo akihana ibyaha, akamwakira mu bugingo bwe, ntibimuhesha ubugingo buhoraho bw’igihe kizaza gusa, ahubwo no mu gihe cya none bihindura ubuzima bwe. Bityo urukundo rwa Yesu rukaba muri we rwuzuye. Zirikana: Uvuga ko ari mu mucyo akanga mwene Se, aracyari mu mwijima na bugingo n’ubu (9).

Details

Date:
November 24, 2024

Organizer

Bible Reading Guider
Email
admin@bibblereadingguider.org

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

kinKIN