
- This event has passed.
Ku cyumweru 23 Ukwezi kwa kabiri Kubara 20.1-13
13 Ikib.3 Iteraniro ribura amazi, bateranira kugomera Mose na Aroni (2): Inshuro nyinshi Imana ivuga kuri Isirayeli ibita ubwoko butagonda ijosi! Nubwo bagiye bakubitirwa kwigomeka, uko bahuye n’ikibazo bihutira kongera kwitotombera Mose no kumwibutsa ko yabakuye muri Egiputa akaba atarabahaye ibyo yabasezeranije (5). Bibagiwe imbaraga z’Imana yabo zibabeshaho, bibagiwe icyaha bakoze akaba ari cyo gituma bazerera mu butayu (14.20-23), bongera kwigomeka ndetse bisabira gupfa (3). …Mubwirire igitare mu maso yabo kivushe amazi yacyo (8): Ntabwo bwari ubwa mbere Mose akura amazi mu gitare, ubwa mbere mu butayu bwa Sini Imana yamubwiye gukubita igitare kikabaha amazi (Kuva 17.5-6), none Imana imutegetse kubwira urutare ngo rubahe amazi (8) ariko we kubera umujinya (10) n’akamenyero arongera akubita igitare bimuhindukira icyaha (11). Bavandimwe mu byo dukora byose tujye twirinda gufata ibyemezo duhubutse. Imbuzi: “Nuko rero uwibwira ko ahagaze, yirinde atagwa” (1 Kor. 10.12).