Bible Reading Guider

Loading Events

« All Events

  • This event has passed.

Ku cyumweru 20 Ukwezi kwa kane Matayo 28.1-10

Taliki 20 Mata

Ikib.1,3
Ba barinzi bamubonye bagira ubwoba (4): Imbere ya marayika, abari
bashyiriweho gukumira abigishwa ngo batiba umurambo wa Yesu (27.55-
66), bamenye neza ko ari igikorwa ntakumirwa. Nta muntu wagize uruhare
mu kuzuka kwa Yesu, cyari igikorwa cy’ijuru (2). Niby’agaciro kumenya ko
imbaraga nyinshi Imana yazurishije Yesu arizo zikorera mu bera bayo n’uyu
munsi (Ef.1.19-20). Mwebweho mwitinya (5): Aya magambo ahumuriza ya
marayika, Yesu ubwe yongeye kuyasubiriramo aba bagore bombi (10). Inkuru
bashyiriye abigishwa ntiyari inkuru mbarirano; kuko biboneye igituro kirimo
ubusa ndetse bahura na Yesu ‘bamufata ku birenge, baramupfukamira’ (10).
Umuzuko ni inkuru y’ihumure n’ibyiringiro ku bizera Yesu Kristo bose. Kuzuka
kwa Yesu bishimangira ko yanesheje urupfu kuko rutamuheranye, ndetse ni
n’igihamya ntashidikanywaho ko n’abapfuye bamwizera bazazuka (1 Kor.15.20-
23). Ikibazo: Mbese ujya ugira umwete wo guhamya ibya Yesu Kristo wazutse?
Indir. 258 Gushimisha.

Details

Date:
Taliki 20 Mata

Organizer

Bible Reading Guider
Email
admin@bibblereadingguider.org

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

kinKIN