Bible Reading Guider

Loading Events

« All Events

  • This event has passed.

Ku cyumweru 20 Ukwezi kwa cumi 1 Samweli 20.24-42

October 20, 2024

Ikib.3

Ariko mwene Yesayi akiri mu isi ntabwo uzakomera cyangwa ubwami bwawe (31): Sawuli yakoresheje amagambo ahumanya umutima wa Yonatani, kugira ngo amuteranye na Dawidi, amwereka ko kubaho kwa Dawidi kuzatuma ataba umwami wa Isirayeli. Ntidukwiriye kwemerera Satani ko adushukisha ibisa n’inyungu tuzakura mu kutumvira Imana (Itang.3.5), cyangwa ibyo tuzahabwa nitugirira nabi bagenzi bacu (Mat.26.15-16). ..Ni ukuri azapfa nta kabuza. (31): Ibi byatumye Yonatani amenya amakuru aza kumenyesha Dawidi. Nubwo yari amakuru ashaririye cyakora arimo n’ihumure (42). Dukwiriye kugirirana akamaro muri ubu buzima, kandi tukabwirana ibyurutsa imitima. Sawuli amutera icumu ngo amwice (33): Yonatani agerageje kubaza icyo Dawidi azira, Sawuli amutera icumu nk’uko yajyaga agerageza kuritera Dawidi ngo amwice. Ntidukwiriye guhisha umubano wacu na Yesu, n’ubwo akenshi bituviramo ibihombo, kwangwa, kubura akazi n’ibindi. Gusenge: Mana yacu, dushoboze kuba intwari mu nzira twahisemo yo kugukunda no kukumvira. Indir. 35 Agakiza.

Details

Date:
October 20, 2024

Organizer

Bible Reading Guider
Email
admin@bibblereadingguider.org

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

kinKIN