Bible Reading Guider

Loading Events

« All Events

  • This event has passed.

Ku cyumweru 16 Ukwezi kwa kabiri Kubara 15.17-41

taliki 16 Gashyantare - February 17

Ikib.4 …Muzajye mutura Uwiteka ituro ryererezwa (19): Nubwo Mose yari abizi neza ko atazajya muri kiriya gihugu ndetse ko n’umubare munini w’abo ayoboye batazajyayo, akomeza kwakira amasezerano n’amategeko y’Imana azagenga abazajya muri kiriya gihugu: bagomba kuba ubwoko bushimisha Imana amaturo yabwo ku byo ibaha byose. Nimukora icyaha mutabyitumye, ntimwitondere ayo mategeko yose Uwiteka yabwiye Mose (22): Icyaha ntikireka kuba icyaha ngo ni uko utari ubizi, n’ibyaha bitagambiriwe byagombaga guhongererwa (24) ariko Imana itanga isezerano ko izababarira abihannye (26). Uwiteka ahora yiteguye kutubabarira no kutweza, icyo usabwa ni ukwihana (1Yoh.1.9). Umuntu ukora icyaha yihandagaje (30): Bene uwo muntu agereranywa n’utuka Imana! Urubanza rwe ni ugupfa kuko yasuzuguye amategeko y’Imana (31). Nubwo Yesu yaducunguje amaraso ye, iri hame ntabwo ryahindutse, ukora ibyaha nkana aba yishyizeho urubanza nk’urwo kubamba Umwana w’Imana bundi bushya (Heb.4.6). Inama: Irinde kuva mu byizerwa wamenye. Indir. 416 Gushimisha.

Details

Start:
taliki 16 Gashyantare
End:
February 17

Organizer

Bible Reading Guider
Email
admin@bibblereadingguider.org

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

kinKIN