Bible Reading Guider

Loading Events

« All Events

  • This event has passed.

Ku cyumweru 15 Ukwezi kwa cyenda Ibyakozwe n’Intumwa 8.14-25

September 15, 2024 - September 16, 2024

Ikib.1,2

Nuko babarambikaho ibiganza, bahabwa Umwuka Wera (17): Aba barambitsweho ibiganza ni abizera b’i Samariya, kandi bamwe bari abanzi bakomeye b’Abayuda. No mu gihe cy’itorero rya mbere intumwa zari zitarumva ukuntu abanyamahanga batari Abayuda bakuzura Umwuka Wera. Tubona aho babisobanukiwe mu gice cya 10, aho Petero yajyaga kwa Koruneliyo akamusengera, agahabwa Umwuka Wera. Umwuka Wera ntarobanura ku butoni, abubaha Imana bose irabemera (Rom.10.12-13). Ariko Simoni abonye y’uko abarambitsweho ibiganza by’intumwa bahabwa Umwuka Wera azizanira ifeza (18): Simoni yatekereje ko yagura imbaraga z’Umwuka Wera, kandi ntawashidikanya ko yashakaga kuzikoresha mu nyungu ze bwite. Petero, arakaye cyane yamurangiye aho yagombaga kunyura ngo abone guhabwa izo mbaraga: Kwihana, ugasaba Imana imbabazi, nyuma ukuzuzwa Umwuka wayo. Zirikana: Umwuka Wera aza ku muntu wamaze kwizera Yesu akihana ibyaha bye, akaba icyaremwe gishya (2 Kor 5:17, Ibyak 2.38-39).

Details

Start:
September 15, 2024
End:
September 16, 2024

Organizer

Bible Reading Guider
Email
admin@bibblereadingguider.org

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

kinKIN