
- This event has passed.
Ku cyumweru 12 Ukwezi kwa mbere Matayo 7.13-29
Ikib.6,7
…Ariko irembo rifunganye, n’inzira ijya mu bugingo iraruhije (14): Iby’Imana ni nk’ubupfu mu myumvire y’isi (1 Kor.1.18). Inzira ijya mu ijuru irafunganye. Ariko iyo tugiriwe ubuntu tukemerera Umwuka wera atubashisha kumenya ko ari ubwenge bw’Imana, tukanyura muri iyo nzira (Yoh.16.13). Kuba Umukristo rero si ikintu tugomba kwishuka ngo twishyirireho ibitworohereza tugabanyije ukuri kw’Ijambo ry’Imana (Ibyah.22.19). Imana ishimwe, iyo twemeye ko Kristo atuyobora tugakora ibyo ashaka, inzira iratworohera kuko agendana natwe (Mat.28.20). Mwirinde abahanuzi b’ibinyoma baza aho muri basa n’intama,… (15): Abahanuzi b’ibinyoma bahozeho no mu Isezerano rya kera kandi igihe cyose nibo babaga ari benshi kurusha abahanuzi b’ukuri. Umwami Yesu aratuburira natwe ngo tube maso cyane kuko no muri iki gihe abahanuzi b’ibinyoma ari benshi kandi bigoye kubatandukanya n’abahanuzi b’ukuri kuko nabo bashobora kugira imbaraga zikora ibitangaza bigaragara. Imbuzi: Ntitugakurikire ijwi ryose twumvise ahubwo twitonde turigenzuze ijambo ry’Imana. Indir.335 Gushimisha.