
- This event has passed.
Ku cyumweru 11 Ukwezi kwa gatanu Abagalatiya 5.1-12
Ikib.6
...Ikigira icyo kimaze ni ukwizera gukorera mu rukundo. (6): Pawulo yakomeje impuguro ye agaragaza ko gushingira ukwizera k’umuhango wo gukebwa ari ugusubira mu buja bw’amategeko; kandi byaragaragaye ko nta n’umwe washoboye kuyakurikiza uko ari yose. Inzira Imana yatanze y’agakiza ni imwe gusa, ni ukwizera Kristo. Abishakira inzira yo gukebwa baba bitandukanije na Kristo kandi baba bitandukanije n’ubuntu Imana yatugiriye ibinyujije muri we. (Rom.3.23-24). Gukebwa cyangwa kudakebwa ntacyo bimaze; igifite akamaro n’ukwizera gukorera mu rukundo (6; Ef.2.8-10).” ...Ubahagarika imitima, uwo ari we wese, azagibwaho n’urubanza rwe” (10): Pawulo araburira Abagalatiya abereka ko inyigisho z’ubuyobe uko zaba zimeze kose zigira ingaruka mbi, kuko zimeze nk’igitubura gike gituma irobe ryose ritubuka. Abatangaza inyigisho zituma imitima y’abantu ihangayika bazahanwa. Ubundi akanwa k’umukiranutsi mu byo avuga byose gakwiye kurangwa n’ukuri muri byose. Icyifuzo: Dusabe Imana idufashe dukomeze inyigisho nzima (Tito 2.1). Indir.184 Gushimisha.