
- This event has passed.
Ku cyumweru 10 Ukwezi kwa cumi na kumwe Daniyeli 6.15-29
Ikib.6
Maze bazana igitare bagikinga ku munwa w’urwobo… (18): Birashoboka ko urwobo rw’intare ari cyo gihano gikomeye Abamedi bahanishaga abigometse ku butegetsi bwabo. Babuloni yo yahanishaga bene abo kubajugunya mu itanura (3.21). Abaperisi bo babamanikaga ku giti (Esit.7.9). Naho Abaroma bo bababambaga ku musaraba, ari na rwo rupfu Umwami wacu Yesu Kristo yishwe (Luka 23.33). Ibuye bashyize ku rwobo rwarimo Daniyeli, Yesu na we barimushyizeho ariko aranga arazuka. Imana yacu ishimwe kuko ibasha kudukiza ubugome bw’abanyabyaha uko bwaba bungana kose. Niba ujya wibuka urwobo Imana yagukuyemo bagupfundikiranyemo, sangiza abandi ubwo buhamya mufatanye gushima Imana. Mbese Imana yawe ukorera iteka yabashije kugukiza intare (21b)? Biragaragara ko umwami Dariyo yari azi ubushobozi bw’Imana ya Daniyeli (17), kandi na yo yihesheje icyubahiro ibuza intare kubahiriza itegeko ry’umwami. Zirikana: Imana ifite inzira nyinshi zo gukiza abayiringira. Indir. 208 Gushimisha.