
- This event has passed.
INCAMAKE Y’INZANDIKO ZA YOHANA
Izi nzandiko uko ari eshatu zanditswe na Yohana mwene Zebedayo, wanditse ubutumwa bwa 4, ari na we wiyitaga “Umwigishwa Yesu yakundaga” (Yoh.13.23;19.26). Yanditse ubwo Butumwa n’izi nzandiko, ahagana mu mwaka wa 90 nyuma yo kuvuka kwa Yesu. Icyo gihe yari atuye muri Efeso. Yazandikiye amatorero yo hafi aho, ariko zisomwa n’amatorero menshi. Yanditse agambiriye gukomeza abakristo ngo bagume mu bumwe nyakuri, kandi abakangurira kuguma mu rukundo ruranga abavandimwe ba Yesu Kristo, bityo bikabahamiriza yuko ari abana b’imana. Yashakaga kandi kurwanya inyigisho z’ubuyobe, zavugaga yuko isi n’ibiyirimo byose ari bibi. Hari n’inyigisho zindi zavugaga yuko Yesu w’i Nazareti atariwe Kristo (1 Yoh.2.22-23). Bigishaga yuko gukizwa no kumenya amabanga y’Imana bitashoboka. Izi nzandiko rero zerekana ubumwe abizeye Kristo bafitanye n’Imana y’Urukundo, kandi yuko ari nayo rukundo. Yerekana uburyo isubiza gusenga kwa buri muntu wizeye kandi agashyira ibyiringiro muri yo. Ahugurira abakristo kubana kivandimwe, kwakirana nk’abavandimwe, gucumbikira abashyitsi utarobanuye kuko aribyo byemeza abataramumenya. Ibice bikuru tuzabonamo: 1.1-2.17: Umucyo n’umwijima; 2.18-29: Iby’Antikristo; 3.1-24 : Abana b’Imana n’aba satani; 4.1-21: Nubwo hari ubuyobe hari n’Imana y’urukundo; 5.1-21: Umwanzuro. Urwandiko rwa 2: Gukomeza urukundo rwa kivandimwe. Urwandiko rwa 3: Abakristo bashimwa n’abagawa, kubw’imirimo bakorera bene se.
Ikib.1
Uwahozeho uhereye mbere na mbere,…(1): Yohana aragaragaza ko uwo avuga ari Uhoraho, kandi ko aha ubugingo buhoraho abamwizeye. Ubwo bugingo bwerekanwa no kuba mu Mana, kandi bugaturuka ku gikorwa cyo kwizera Yesu Kristo Umwana w’Imana wahindutse umuntu. Ibyo kandi bigaragazwa n’urukundo ruri hagati y’abizera. Urukundo ni rwo rwubaka ubumwe bw’abakristo (7). Nituvuga yuko ari nta cyaha dufite tuba twishutse (8): Muri iki gihe hari abantu bavuga ko nta cyaha bafite, ibyaha byabo bakabishakira amazina abyoroshya, abandi bakabyitirira abandi. Bene ibyo ntibikuraho urubanza rw’icyaha (Rom.6.23). Gusa iyo twemereye umucyo w’Imana kumurika mu byumba by’ubuzima bwacu tutajyaga dufungura, tumenya ko dukeneye umutabazi. Icyifuzo: Saba Imana yohereze Umwuka wayo maze akumurikire, ugendere mu mucyo by’ukuri (7).