Bible Reading Guider

Loading Events

« All Events

  • This event has passed.

INCAMAKE Y’IGITABO CY’UMUHANUZI HAGAYI

December 17, 2024

Igitabo cy’umuhanuzi Hagayi gikubiyemo ubutumwa Imana yamuhaye ngo abugeze ku Bayuda. Abayuda batahutse bwa mbere bavuye aho bari barajyanyweho iminyago, bagarutse mu mwaka wa 538 mbere y’ivuka rya Yesu. Bageze i Yerusalemu bayobowe na Zerubabeli, batangira kubaka ingoro y’Uwiteka yari yarashenywe n’abanya Babuloni (Yer.52). Nyuma y’imyaka ibiri bari bamaze kuzuza urufatiro. Mu mwaka wa 522, i Buperesi himye umwami Dariyo aza ashyigikiye ubwisanzure bw’iyobokamana mu bihugu byose byari mu butware bwe. Mu mwaka wa kabiri wo ku ngoma ye, Hagayi yakanguriye Abayuda kuva mu bwihebe, maze bakomeza imirimo yari yarasubitswe yo gusana urusengero rw’Uwiteka (Ezira 5.1-2;6.14-18). Muri 515, imirimo yo kubaka urwo rusengero rw’Imana nibwo yarangiye. Muri iki gitabo, ibi bikurikira ni byo bibwirwa Abayuda: 1. Kutubaka urusengero rw’Uwiteka ni byo biteje ubukene Abayuda (1.1-14). 2. Urusengero rushya ruzarusha urwasenywe kuba rwiza (2.1-9). 3.Kubaka urusengero rw’Imana bizanira Abayuda imigisha (2.10-20) Amasezerano Imana yahaye Zerubabeli (2.20-23).

Ikib.4

Nimwibuke ibyo mukora (5): Abayuda batashye bavuye mu bunyage, batahanye intego yo gusana urusengero, aho bahuriraga n’Imana (Ezira 1.3). Baje gucika intege bahagarika icyo gikorwa, bamara imyaka cumi n’umunani iyo mirimo yarahagaze. Muri icyo gihe bihugiyeho bariyubakira, iby’Imana babyimurira ikindi gihe kitazwi (2). Imana yagaye iyo myitwarire, ibatumaho Hagayi ngo abibutse ko kutayiha umwanya wa mbere mu byo bakora, ari byo biri kubateza ibihombo bahoramo (4,9). Kwirukira gukora ibyacu, iby’Imana tukabiburira umwanya, aho si byo biduteza ibihombo n’amapfa duhoramo? (Mat.6.33). Bumvira ijwi ry’Uwiteka Imana yabo n’amagambo y’umuhanuzi Hagayi (12): Ubuhanuzi bwa Hagayi bwageze ku mitima y’ababwumvise; ari abayobozi ndetse na rubanda bose bahinze umushyitsi (Zab.2.11), bahagurukira rimwe kubaka urusengero rw’Imana (12). Na yo yihutiye kubatumaho ko ibababariye, kandi ko izabana na bo (13). Inama: Emerera Umwuka Wera kukubwira ibyo Imana igushakaho. Na yo yiteguye kubana nawe mu rugendo rwo kubishyira mu bikorwa.

Details

Date:
December 17, 2024

Organizer

Bible Reading Guider
Email
admin@bibblereadingguider.org

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

kinKIN