Bible Reading Guider

Loading Events

« All Events

  • This event has passed.

INCAMAKE Y’IGITABO CY’UMUHANUZI DANIYELI

October 31, 2024

Igitabo cyanditswe na Daniyeli mu gihe yari i Babuloni mu bunyage. Kidutekerereza inkuru zo mu gihe Abayuda bakandamizwaga n’abami b’abanyamahanga. Izo nkuru zigamije gufasha Abayuda kwihangana. bakiringira ko Imana izahirika ingoma z’abo bami igasubiza ubwoko bwayo ubusugire. Daniyeli yajyanywe i Babuloni akiri umwana, mbere y’uko Ezekiyeli ahanura. Yari umuhanga kandi yubahaga Imana cyane. Igitabo cya Daniyeli cyanditswe mu myaka 600 mbere yo kuvuka kwa Yesu. Kigizwe n’ibice 12. ibice 6 bibanza bivuga imibereho ya Daniyeli na bagenzi be mu myaka 70 y’ubunyage, Ibice bisigaye bivuga ubuhanuzi bw’ibizaba. Iki gitabo kigaragazaIgitabo ubuhangange bw’Isumbabyose, ikora ibidashoboka birenze ibyo ubwenge bw’abantu bwatekereza kandi ko ibana muri byose n’ugendana na yo. Imana yemera ko abizera bageragezwa ariko ntibahana mu bigeragezo, irabarinda. Ibice 6 bya nyuma bihanura iby’ubwoko bw’Abayuda kugeza ku kuvuka kwa Yesu. Iki gitabo kirimo n’ubuhanuzi bwavugaga ibyari kuzabaho ku isi, uko ibihe bizakurikirana kugeza igihe Yesu ari we Mesiya azagarukira ari mu cyubahiro.

Ikib.1

Mu mwaka wa gatatu Yehoyakimu umwami w’Abayuda ari ku ngoma, Nebukadinezari— yateye i Yerusalemu (1): Umuhanuzi Yesaya yahanuye iby’iterwa rya Yerusalemu mbere y’imyaka ijana, avuga ko Abayuda n’ibikoresho by’urusengero bizajyanwa i Babuloni (Yes.39.5-7), ariko Imana yasezeranye kuzabana n’ubwoko bwayo no mu bunyage (Mika 4.10). Uwiteka Imana ishimwe kuko itugumanira urukundo kabone n’ubwo twaba turi mu ngaruka z’ibyaha byacu. Maze Daniyeli agambirira mu mutima we kutaziyandurisha ibyokurya by’umwami (8): Umwanzuro wa Daniyeli yawuhurijeho n’abagenzi be batatu, nta gushidikanya ko basunitswe no kwizera kw’Abayuda batemererwaga kurya ibyokurya bimwe na bimwe kandi wenda i Babuloni byararibwaga (Lewi 11). Hari ibyo umuntu wakijijwe yirinda gukora abitewe no kwizera Yesu Kristo. Zirikana: Tugomba kugira ibyo tubuzwa gukora tubitewe n’uko twizera Umwami wacu Yesu Kristo, kabone nubwo byaba bikorwa n’imbaga y’abantu benshi. Indir. 114 Gushimisha.

Details

Date:
October 31, 2024

Organizer

Bible Reading Guider
Email
admin@bibblereadingguider.org

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

kinKIN