
- This event has passed.
INCAMAKE Y’IGITABO CYA EZIRA
Igitabo cya Ezira, gitangirana n’uruhusa umwami Kuro w’i Bupe- resi yahaye Abayuda, rwo kujya kubaka urusengero rw’i yerusale- mu rwari rwarasenyutse (1). Nyuma y’aho, ni bwo umubare muni- nini w’abari barajyanywe ari imbohe, batashye basubira i Buyuda (2). Icyo bagombaga kubanza gukora bageze i yerusalemu, kwari ukubaka igicaniro cy’Imana no gutamba ibitambo (3). Ariko imyiteguro yo kubaka urusengero, yaje gutuma abanzi b’ubwoko bw’Imana bagira ishyari, bashaka kubabuza gukora uwo murimo. Ibyo byatumye Ezira n’abo bafatanije bandikira abategetsi b’i Buperesi, bababwira ingorane bafite zo gutangira uwo murimo. Igisubizo bahawe cyari icyo kutita ku babaca intege, no gukora umurimo wabajyanye wo kubaka urusengero (4-6). Igice cya 2 cy’iki gitabo, kivuga uko mu myaka yakurikiyeho, umutambyi Ezira yoherejwe n’umwami Aritazeruzi gutunganya imibereho myiza n’imibanire y’abantu b’i Yerusalemu n’Imana (7-10). Iki Gitabo cyerekana kandi ko kwizera n’imibereho itunganye ari ngombwa ku muntu w’Imana. Cyerekana uburyo ukwitanga n’umurava by’uyu mutambyi byatumye Abisirayeli bongera kwiyunga n’Imana. Ezira ni we washinze idini ry’Abayuda, ari na ryo Yesu yaje kuvukiramo nyuma y’imyaka itari mike.
Ikib.3
Uwiteka Imana nyir’ijuru yangabiye ibihugu by’abami bose byo mu isi (2a): Nyuma y’imyaka 70 Abisirayeli bari mu bunyage i Babuloni nk’uko byari byarahanuwe n’umuhanuzi Yeremiya (Yer.25:11-12), Imana yahagurukije Kuro wabaye umwami ukomeye w’Ubuperesi. Kuro ntiyari Umuyuda, ariko Imana yamutoranirijwe gusohoza imigambi ikiranuka y’Uwiteka yo kuzasubiza Abayuda i Yerusalemu (Yes.44.28,45.1). Kandi n’Umwami Kuro asohora ibintu byakoreshwaga mu nzu y’Uwiteka (7a): Kuro yumviye Uwiteka, kandi ntiyagundira ibyo umwami Nebukadinezali yari yarasahuye i Yerusalemu. Ni kenshi abantu bagera ku buyobozi, bagahabwa imyanya ikomeye mu nzego zitandukanye, maze ukaba umwanya wo gusahura rubanda, ikaba n’impamvu kandi yo kwihakana no gusuzugura Imana! Nyamara urwego rwose umuntu yaba ariho akwiye kumvira no gutega Imana amatwi agakora ibihwanye n’umugambi w’Imana. Zirikana: Turi abantu Imana yaremye ituremeye imirimo myiza muri Kristo Yesu (Ef.2:10). Indir. 132 Gushimisha.