
- This event has passed.
Kuwa gatanu 9 Ukwezi kwa kabiri Yohana 8.21-30 Ikib.6
“Nyamara muzapfana ibyaha byanyu,…” (21): Yesu yakomeje kugirana ibibazo n’Abayuda kubera ko ibyo yavugaga batabisobanukirwaga. Aha yababwiraga ko azagenda bakamushaka bakamubura, ko bazapfana ibyaha byabo, kandi ngo aho yajyaga ntibabashaga kujyayo (22). Ku ruhande rumwe byarumvikanaga kuko yababwiraga ibyo mu ijuru, mu gihe bo bari ab’isi. Ab’isi ntibasobanukirwa iby’ijuru keretse bahawe undi mutima (23-24). Avuze atyo abantu benshi baramwizera (30): Yesu yakomeje kubigisha ageza n’aho ababwira iby’urupfu rwe, bituma abantu benshi bamwizera. Wowe se wamaze kumwizera no kumwakira mu buzima bwawe? Niba atari ko biri koresha aya mahirwe umwakire. Zirikana: Iki ni igihe cyiza cyo kwiyemeza ugatera intambwe yo kumwizera ugakizwa (2 Kor.6.1-2, Yes.55:6), niba warakijijwe usengere abatarakizwa. Indir. 199 Gushimisha.