Bible Reading Guider

Loading Events

« All Events

  • This event has passed.

Kuwa gatanu 8 Ukwezi kwa munani Matayo 20.29-34

Ukwezi kwa munani Taliki 8

Ikib.1,3

Yesu azigirira imbabazi akora ku maso yazo, uwo mwanya zirahumuka, baramukurikira (34): Izi mpumyi zatakiye Yesu, abantu barazicyaha. Nyamara ntabwo bari bayobewe ko zibabaye, zikeneye gukira zikabasha kureba nk’abandi. Ariko abari bashagaye Yesu, buri wese yirebagaho. Ntawagize amatwi yumva akababaro k’abandi, uretse Yesu. Bibiliya ntagatifu ivuga ko Yesu yagiriye aba bantu bahumye impuhwe. Rimwe na rimwe no mu gihe cyacu umuntu ufite utagize icyo akennye, niwe wumvwa. Hari abavuga ngo ni abavuga rikijyana, cyangwa abavugisha inani na rimwe. Ariko Yesu yaduhaye urugero rwo kugira amatwi atandukanye na y’isi. Yo kumva n’abadukeneye, ntitubacyahe, ahubwo nabo tubumve, kandi tubahe ubutabazi. Yesu, ni umwami w’Impuhwe. Gusenga: Mwami Yesu mpa imbaraga n’ubushobozi byo gukomeza gufasha ubwoko bwawe no kurengera abanyantenge nke.

Details

Date:
Ukwezi kwa munani Taliki 8

Organizer

Bible Reading Guider
Email
admin@bibblereadingguider.org

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

kinKIN