
- This event has passed.
Kuwa gatanu 7 Ukwezi kwa gatandatu Abalewi 7.28-38 Ikib.7
Utambire Uwiteka igitambo cy’uko ari amahoro, azanire Uwiteka igitambo akuye kuri icyo gitambo (28): Bigaragara ko umuntu waturaga igitambo cy’uko ari amahoro atagitambaga cyose nk’ibindi bitambo, ahubwo yatangagaho igice cyagenewe Uwiteka (30) ibindi bisigaye bigahabwa umutambyi (31), ibisigaye bikaba iby’uwatuye igitambo (7:16-19). Uwo muri bene Aroni utambye amaraso n’urugimbu by’igitambo cy’uko umuntu ari amahoro, abe ari we uhabwa urushyi rw’ukuboko kw’iburyo (33): Abantu batangaga ibitambo babiha Imana, ariko Imana yo ikazirikana abakozi yahamagariye kwitangira umurimo (34). Imana ni umukoresha mwiza, ntabwo ijya yirengagiza abo yahamagaye, cyane cyane ko yabasabaga kutagira ibindi bivangamo. Benshi bibeshya ko ibi byarangiranye n’Isezerano rya Kera, ariko no mw’Isezerano Rishya ni ko biri, abakora umurimo w’Imana by’ukuri bakwiye gutungwa neza n’amaturo y’abakirisito (1Kor.9:13). Indir. 145 Gushimisha.