
- This event has passed.
Kuwa gatanu 6 Ukwezi kwa gatandatu Ibyakozwe n’Intumwa 9.31-43
Ikib.3
Nuko Itorero ryose ryari i Yudaya hose n’i Galilaya n’i Samaliya rigira amahoro rirakomezwa (31): N’ubwo Itorero rya mbere ryatangiranye ibibazo byo gutotezwa, ryari rifite indangagaciro zihambaye: Kubaha Imana no gufashwa n’Umwuka Wera. Ibi byatumaga rigwira ndetse abigishwa bagakora ibimenyetso n’imirimo bigaragaza ko bari kumwe n’Imana nk’uko Yesu yari yarasize abisezeranye (Mar. 16.17-18). Itorero rikeneye imbaraga z’Umwuka Wera, kugira ngo rishobore guhamya Kristo ibihe byose. Uwo mugore yagiraga imirimo myiza, myinshi n’ubuntu bwinshi (36b): Dorukasi yagiraga urukundo rugaragarira mu mirimo myiza yakoraga. Ubwo yapfaga inshuti ze zaramuririye kandi zigaragaza ko yari abafitiye umumaro (39). Imana yagushyiriye mu isi kugira umumaro mu gihe cyawe. Icyifuzo: Sengera abakristo bo muri iyi minsi kugira ngo bahore baharanira guteza imbere bagenzi babo aho kuzirikana inyungu zabo bwite gusa.