
- This event has passed.
Kuwa gatanu 5 Ukwezi kwa mbere Yohana 2.1-12 Ikib.2,4
Yesu bamutorana n’abigishwa be ngo batahe ubwo bukwe (2): Ubukwe ni umuhango watangijwe n’Imana mu busitani bwa Edeni (Itang.2.18). Bivuze ko Imana ishyigikira iki gikorwa cyo kubana kw’abashakanye. Mu muco wacu Abanyarwanda kimwe n’ubukwe babereye i Kana, ubukwe ni ubw’umuryango, bivuze ko abantu bashyigikirana bakanatumira abantu benshi. Nta vino bafite (3): Mu gihe ubukwe bwari burimbanyije abasangwa bahuye n’ikibazo cyo kubura vino. Mariya nyina wa Yesu wari uzi ubushobozi buri mu muhungu we, yatangiye kwamamaza ubushobozi buri mu izina rya Yesu (5). Nugera mu bikomeye ujye wibuka ko utari wenyine, Yesu aba ahari kugira ngo akurengere (Zab.23.4). Hari ibintu bitatu twakwigira muri ubu butumwa. 1. Gutumira Yesu muri gahunda zacu zose za buri munsi. 2. Kwizera ko Yesu afite ubushobozi bwo guhindura ibyanze guhinduka. 3.Gukora icyo Yesu atubwiye gukora. Gusenga: Mwami Yesu, udushoboze kukurarika muri gahunda zacu zose, ngo biturinde kuba mu kaga. Indir.328 Gushimisha.