Bible Reading Guider

Loading Events

« All Events

  • This event has passed.

Kuwa kane 3 Ukwezi kwa karindwi Hoseya 7.8-16

Ukwezi kwa karindwi Taliki 4

Ikib.1,3

Ikib. 1,3 Zigumayo zibwira abantu ubutumwa bwiza (7): I Lusitira n’i Derube yari imidugudu y’i Lukawoniya, aho Pawulo na Barinaba bahungiye bamaze kwirukanwa i Koniyo bari bafite impamvu yo kwitwara nk’impunzi basaba ubuhungiro, iby’ubutumwa bakabivamo cyangwa se bakamara igihe bari mu gahinda bakomora mu mibereho mibi. Ariko nta mwanya babihaye ahubwo bakomeje kuvuga ubutumwa bwiza bashize amanga. Bagira umwanya wo gusengera umuntu wavutse aremaye (8-9). Ubutwari Pawulo na Barinaba bagize ni ukutirebaho bo ubwabo cyangwa guhanga amaso ku bibazo. Ku munsi nk’uyu mu gihugu cyacu twizihiza umunsi wo kwibohora, tuzirikane ibyo twigira mu mateka y’intwari zo mu gihugu cyacu n’izo tubona mu ijambo ry’Imana. Ibyo bitagira icyo bibamarira (15): Mu isezerano rya kera amagambo nk’aya yakoreshwaga bavuga ibigirwamana, kandi birababaza iyo abantu bakorera ibigirwamana (1Sam.12.21; Zab.135.17-18). N’uyu munsi usanga abantu bamwe aho kwita kubyakiza imiryango yabo akaga, ubutunzi bwabo babumarira mu bapfumu n’ibindi bitagira umumaro. Icyifuzo: Sengera abafite ibyabase imibereho yabo ngo babashe kubaturwa. Indir. 28 mu gakiza.

Details

Date:
Ukwezi kwa karindwi Taliki 4

Organizer

Bible Reading Guider
Email
admin@bibblereadingguider.org

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

kinKIN